Imibare y’abandura n’abicwa na Covid-19 mu Rwanda yaragabanyutse kubera inkingo

Sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko gahunda yo gukingira ku bwinshi icyorezo cya Covid-19, ikomeje gutanga umusaruro ugaragara mu bijyanye n’imiterere y’iki cyorezo mu Rwanda.

Ni ibitangazwa mu gihe ku 23 Kanama 2021, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 Abanyarwanda bose bafite kuva ku myaka 18 y’amavuko. Iyi gahunda ariko ku wa 28 Kanama, yari yasubitswe nyuma y’uko inkingo zari ziteganyijwe zashize.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera ku wa 1 Nzeri [ni ukuvuga kuri uyu wa Gatatu], gahunda yo gutanga urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura, izongera gusubukurwa muri Kigali.

Dr Mpunga yavuze ko ibikorwa byo kukingira abantu benshi biri gutanga umusaruro kuko kugeza ubu imibare y’abapfa bahitanywe n’iki cyorezo yagabanutse, ndetse ngo kuri ubu hamwe mu havurirwa abarwayi hatangiye gufungwa kubera nta bagihari.

Ati “Kuva twatangira gukingira abantu benshi kuva ku myaka 18 kuzamuka, urabona ko n’imibare y’abarwara n’abapfa irimo kugabanyuka. Nyarugenge twabaga dufite bari hejuru ya 130 ku munsi, ubu tugeze kuri 60 kandi abarembye nabo ntabwo ari benshi.”

Yakomeje agira ati “Icyo rero ni ikimenyetso kimwe kigaragaza ko indwara abo irembya bajya kwa muganga nabo batangiye kugabanyuka.”

Dr Mpunga avuga kandi ko n’ubwo hari intambwe ishimishije imaze kuterwa nk’umusaruro wo gukingira abantu benshi, abantu badakwiye guhita birara kuko nibura umusaruro uzagaragara mu byumweru bibiri biri imbere.

Ati “Ariko nanone haracyari kare kuko twari tumaze igihe turi muri guma mu rugo hari n’uturere cyangwa imirenge yari muri guma mu rugo, ubu nibwo abantu benshi batangiye kugenda bongera gusubira mu buzima busanzwe.”

Yakomeje agira ati “Ubwo rero tuzatangira kubona ingaruka nziza z’uru rukingo n’abantu kwirinda muri ibi byumweru bibiri biri imbere ariko dukurikije aho turi ubu ngubu turabona biri gutanga intera nziza. Ikindi ni uko hari ibigo byakira indembe, abarwayi batangiye kugenda bashiramo […] ibyo bigo birimo kugenda bifunga.”

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko kugeza kuri uyu wa 29 Kanama abantu 1.490.090 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 mu gihe 609.514 bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *