Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa bari munsi y’imyaka 20 mu mupira w’amaguru, yanyagiwe na Ethiopia ibitego 4-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi kizabera muri Costa Rica mu 2022.
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, watangiye saa Cyenda z’amanywa, usifurwa n’Abasifuzi bo muri Kenya, uyoborwa n’umukomiseri wo muri Uganda.
Umukino watangiye Ethiopia irusha ku buryo bugaragara u Rwanda ndetse igerageza gutera mu izamu ariko Abanyarwandakazi bagerageza kurinda izamu ryabo kugeza ku munota wa 20 ubwo Redit Assresahagn Matios yafunguraga amazamu ndetse aza kongera kubona izamu ku munota wa 27.
Ethiopia yakomeje kotsa u Rwanda igitutu ndetse igice cya mbere cy’umukino kirangira iwuyoboye n’ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, nta cyahindutse cyane ku mukino, Ethiopia yakomeje kurusha u Rwanda ndetse ku munota wa 55, Aregash Kalsa Tadesse atsinda igitego cya gatatu cy’iyi kipe.
Ethiopia yakomeje gukina umukino mwiza, abakinnyi bayo bagerageza guhererekanya umupira kugeza ubwo ku munota wa 61 w’umukino yatsindaga igitego cyayo cya kane cyinjijwe na Turist Lema Tone.
Uyu mukino warangiye Ethiopia iwutsinzemo ibitago 4-0. Byatumye yongera icyizere cyo gusezerera u Rwanda dore ko umukino wo kwishyura uzabera muri Ethiopia.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda: Mutuyimana Elizabeth , Uzayisenga Lydia , Iranzi Benitha, Ntakobanjila Salama Nelly, Ingabire Aline, Niyonshuti Emerance, Usanase Zawadi , Izabayo Clemence, Uwase Mireille, Niyonsaba Diane na Mukaruzagira Jeannette .
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Ethiopia: Eyerusalem Lorato Loh, Betlehem Bekele Chumo,Nardos Getenet Mekonnen,Berka Amare Dagne,Rediet Assresahagn Matios, Genet Hailu Haydebo, Aregash Kalsa Tadesse, Turist Lema Tone, Mesay Temesgen Tanga, Bizuayehu Aymeku na Meadin Sehilu Amedu.


