Ikipe y’Abasirikare Republican Guard yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibohora “Liberation Cup Tournament”

Sangiza abandi
Republican Guard FC

Ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibohora “Liberation Cup Tournament” nyuma yo gutsinda iy’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, Special Operations Force ibitego 2-0 muri kimwe cya kabiri.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Kamena 2023, wari witabiriwe n’abafana batari bake, aho imyanya ibarika ari yo yasigaye iticayemo abantu kandi na bwo kubera guhunga izuba ryari ryinshi.

Kuba aya makipe ari yo afatwa nk’akomeye kurusha ayandi mu Gisirikare cy’u Rwanda, bihuruza abaturage benshi baba bashaka kureba uko Ingabo z’Igihugu ziconga ruhago. Kuri iyi nshuro, byasaga n’aho ari umukino wa nyuma wabaye imburagihe.

Mu minota 15 ibanza, Republican Guard yabonye uburyo bw’umupira uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina ku ikosa ryakozwe na Karasira Darius, rihanwe na Gasheja Désiré atera umupira mu rukuta.

Nyuma y’aho ni bwo habonetse uburyo bugana mu izamu. Mwizerimana Jean Bosco yahushije uburyo bubiri bwiza ku ruhande rwa Special Operations Force naho bumwe bukomeye bwabonywe na Republican Guard mu minota 30 ibanza, bwahushijwe na Mutabazi Jean Claude.

Byasabye gutegereza umunota wa 30, Republican Guard ifungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Gasheja Désiré kuri penaliti nyuma y’umupira wakozwe n’umukinnyi wa Special Operations Force mu rubuga rw’amahina.

Nyuma y’iminota ine amakipe yombi avuye kuruhuka, Special Operations Force yatsinze igitego cyanzwe ubwo umunyezamu wa Republican Guard, Murenzi Emmanuel, yakuragamo ishoti rikomeye, umupira ushyirwa mu izamu, abasifuzi bayobowe na Ngaboyisonga Patrick bagaragaza ko habayeho kurarira.

Abafana ba Special Operation Forces ntibabyumvise kimwe n’abasifuzi ariko umukino urakomeza.

Ku munota wa 58, Simbi Sano yashushije uburyo bwabazwe ku ruhande rwa Special Operation Forces, ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rifata inshundura nto.

Nyuma y’iminota ibiri, umunyezamu Hakizimana Déogène na Ntaganzwa Théophile barokoye SOF ku buryo bubiri bwageragejwe n’abakinnyi ba Republican Guard barimo Ndagijimana Pierre.

Habura iminota 10 ngo umukino urangire, Kayitare Fred wa SOF yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ubwo yagushaga rutahuzamu wa Republican Guard mu rubuga rw’amahina, hatangwa penaliti yinjijwe na Mutabazi Jean Claude watsinze igitego cya kabiri.

Special Operations Force yagerageje gusatira ishaka kwishyura, ariko iminota 90 n’indi ine y’inyongera irangira ari ibitego 2-0, Republican Guard igera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa rihuza Ingabo z’Igihugu.

Kuri uwo mukino wa nyuma uzaba ku wa Mbere, tariki ya 3 Nyakanga, Republican Guard izahura na Task Force Div yo yasezereye BMTC Nasho iyitsinze 1-0 mu wundi mukino wa ½ wabaye ku wa Kabiri.

Iri rushanwa “Liberation Cup Tournament” riri gukinwa ku nshuro ya mbere, ryatangiye tariki ya 1 Gicurasi aho ryitabiriwe n’amakipe 20 ya gisirikare agabanyije mu matsinda ane ndetse rikinwa mu buryo bwa shampiyona.

Speciel Force FC

Ryateguwe nyuma yo gusoza neza irushanwa risanzwe rihuza amakipe ya gisirikare yo mu gihugu cyose ku wa 31 Mutarama 2023.

Icyo gihe, ni bwo uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yateguje abasirikare ko hazabaho n’irindi rushanwa rizaba ku Munsi Mukuru wo Kwibohora.

Iri rushanwa rigamije gufasha abasirikare kurushaho guhura bagasabana ndetse no kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29. Rihuza kandi ingabo n’abaturage basanzwe.

Ibikombe, imidali n’ibihembo ku bitwaye neza, bizatangwa tariki ya 3 Nyakanga 2023, umunsi umwe mbere y’uko hizihizwa Umunsi wo Kwibohora.

Buri tariki ya 4 Nyakanga ni bwo Abanyarwanda bizihiza Isabukuru yo Kwibohora bazirikana ubutwari bw’Ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi, ziyemeje gufata intwaro zikarwanya Leta yakoraga Jenoside zikayihagarika mu 1994, ari nabwo zashyizeho Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Ni umunsi usoza urugendo rw’imyaka ine rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, ubwo Ingabo za RPA zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *