Ihuriro ry’Ingo Gatolika y’u Rwanda n’u Burundi rigiye kubera i bujumbura ku nshuro ya mbere

Sangiza abandi

Ubusugire bw’Ingo ni Ijambo rimaze kumenyekana kandi rikoreshwa  cyane mu kubaka no gufasha Abashakanye mu buryo bwemewe na Kiriziya kubaka neza Umuryango no kurera neza abana bawuvukamo . Ibi biri mu bikubiye mu biganiro bigiye guhuza Abayobozi muri kiriziya gatolika y’u Rwanda n’u Burundi guhera taliki ya 22 Kugeza 25 Kemena 2023 i Bujumbura.

Aganira na The Africana Post Musenyeri Casimil Uwumukiza Umunyamabanga wa
Komisiyo y’Umuryango muri Kiriziya Gatolika y’u Rwanda yavuze ko Ihuriro ryingo
rizitabirwa n’Abepisikopi, Abihaye Imana n’Ingo z’Abakirisitu ziturutse muri za
Diyosezi zinyuranye mu Rwanda no mu burundi kuba rigiye kuba kunshuro yaryo ya
mbere ari Ikintu gishimishije kuko nta tandukaniro narito riri hagati y’Umuryango
mu Burundi no Mu Rwanda kuko Ibihugu byinshi bifite byinshi bihuriyeho bijya
gusa . aha yavuze Ururimi ,Umuco ,Imibereho Indero n’Ibindi.

 

Asubiza Ikibazo cy’Intego nyamukuru y’Ihuriro Mgr Casimil Uwumukiza yavuze ko
Icyingenzi ari Ukuganira no gutegana amatwi hagamijwe kungurana no gusangira
Ibitekerezo ku bibazo biri mu muryango bityo mu kuganira hakazajya
habamo Umwanya wo kubaza ibibazo no kubisubiza hagamijwe kumarana amatsiko no
guhugurana kuri byinshi byahinduka kugira ngo umuryango ugire Icyerekezo cyiza.

Bamwe mu bazitabira kandi bagatanga Ibiganiro The africana Post yamenye harimo Antoni Cardinal Kambanda Archevêque wa Kigali akaba n’Umuyobozi w’Inama nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda ,
Uzatanga Ikiganiro kubijyanye n’Ubwiyongere bw’Abaturage n’Uburyo bwo
Guteganyiriza umuryango bijyanye n’Imyororokere  mu kirundi ni ukuvuga
Irwirirana ry’Abantu n’Uburyo bwo gutunganya Irondoka ,Mgr Gevais
Banshimiyubusa ,archevêque wa Bujumbura niwe Biteganijwe ko Azasoma Misa
izafungura Ihuriro, hari kandi Mgr Salvator Niciteretse Evêque wa Buruli, Mgr Nahimana Archevêque wa Gitega Uzatanga Ikiganiro kivuga Umuryango mu mugambi w’Imana, Mgr Joachim Ntahondoreye Evêque wa Muyinga uzatanga ikiganiro  Umuryango mu bihe vy’amahindagu y’Imicon’Imigenzo vya none nabandi …

The Africana Post yifuje kumenya Icyo ry’Ingo rizasigia urubyiruko ruri kwitegura gushing urugo maze Mgr Casimir avuga ko narwo ruzaba ruhagariwe kandi iri huriro rizagera kuri benshi kuko hazifashishwa uburyo binshi bw’Ikoranabuhanga n’Imbugankranyambaga uru rubyiruko rubaho bityo ibizigirwamo bikazarufasha

Nibishaka Jean Baptiste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *