Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryatangaje ko icyizere cyo kubaho ku baturage ba Afurika cyiyongereyeho imyaka icumi kiva ku myaka 46 kigera kuri 56.
Icyizere cyo kubaho ni impuzandego imyaka abantu batuye mu gace runaka bashobora kubaho hashingiwe ku myaka yabo, igitsina n’igihugu.
OMS yatangaje ko ubushakashatsi yakoreye mu bihugu 47 bya Afurika hagati ya 2000 na 2019, bwerekanye ko imyaka Abanyafurika bashobora kubaho yavuye kuri 46 igera kuri 56, bitewe ahanini na serivisi z’ubuvuzi zateye imbere kuri uwo mugabane.
Muri ubu bushakashatsi byagaragaye ko Afurika ariko gace aho abagatuye icyizere cyo kubaho cyazamutse ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’ahandi ku Isi.
Nubwo bimeze gutyo, Afurika iracyari mu migabane aho icyizere cyo kubaho kiri hasi cyane, kuko impuzandego y’ukurama kw’abatuye Isi iri ku myaka 64.
