Ibyo kwitwararika mu gihe utwaye imodoka mu bihe by’imvura

Sangiza abandi

Ibihe by’imvura ni bimwe mu bikunze kugora abatwara imodoka, cyane ko iyo bititondewe bishobora gutera impanuka ziturutse ku kuba umushoferi ataramenya ko hari ibyo akwiye gusuzumisha mbere yo gutangira gutwara mu mvura.

Mu rwego rwo kumenya ibyo umuntu utwara imodoka yakwitwararikaho muri ibi bihe by’imvura, IGIHE yagiranye ikiganiro na Muvakure Aboubakar, umuyobozi wungirije ushinzwe imirimo ikorerwa mu igaraje rya Toyota Rwanda.

Muvakure yavuze ko kubatwara imodoka, ibihe by’imvura biba bitandukanye n’ibihe by’izuba kuko hari bimwe umuntu atangira kwigengeseraho iyo imvura iri kugwa mu gihe mu zuba atabihaga agaciro cyane.

Ibyo umuntu utwara imodoka agomba kwitwararika mu bihe by’imvura mu rurimi rw’Icyongereza bizwi nka ‘Rain Safety’.

Rain Safety isobanurwa nk’uburyo bwo kwirinda mu gihe cy’imvura ku bantu batwara imodoka.

Muvakure yavuze ko ibintu umuntu agomba kwigengeseraho mu bihe by’imvura harimo umwuka uri mu mapine, imikorere y’utwuma duhanagura ibirahure n’iya feri, imikorere y’ikoranabuhanga ritanga ubushyuhe cyangwa ubukonje mu modoka (Climatiseur) n’ibindi.

Ati “Ibihe by’imvura bitandukanye no mu gihe cy’izuba cyane ko impanuka ziriyongera mu gihe cy’imvura. Ni ngombwa rero mu gihe cy’imvura gusuzumisha imodoka yawe by’akarusho kurenza uko wari usanzwe ubikora mu gihe cy’imvura. Hari ibintu byinshi uba ugomba kureba mbere y’uko ukoresha imodoka mu gihe cy’imvura harimo udukoresho duhanagura ikirahure cy’imodoka, ikirahure cy’imodoka, amapine.”

“Ikindi ureba cyane ni feri kuko mu gihe cy’imvura ukeneye gufata feri cyane kuko umuhanda uba unyerera. Ugomba rero kureba niba amavuta ya feri ahagije. Ko aribuze kugufasha gufata feri mu gihe uribuze kuyikenera.”

Ku bijyanye n’utwuma duhanagura ikirahure cy’imodoka, Muvakure yavuze ko ari ingingo abantu benshi bakwiye kwitondera bakareba ko dukora neza kuko dukenerwa cyane iyo imvura iri kugwa.

Ati “Ikindi tugomba kwitaho ni ukureba utwuma duhanagura ikirahure cy’imodoka niba turi buze kuza kugufasha guhanagura imodoka cyane ko arizo ziri bugufashe kureba imbere. Ugomba kureba ko ufite utwujuje ubuziranenge kandi tutaracitse. Hari n’utwo usanga aho kugira ngo duhanagure ahubwo twangiza ikirahure. Ni ngombwa rero gukoresha utwujuje ubuziranenge kugira ngo tugufashe guhanagura ubashe kureba imbere.”

Ikindi Muvakure yagaragaje nk’igikwiye kwitabwaho ni amazi akoresha utu twuma duhanagura ikirahure cy’imodoka.

Ati “Ni ngombwa kureba ko amazi akoresha turiya twuma arimo kubera ko iyo utazi ko amazi arimo ahagije bishobora kuguteza ikibazo wowe ukumva ko ari akantu gato ariko ushobora kuba ukurikiranye n’indi modoka ikagutera ibyondo. Icyo gihe ntabwo wakoresha utu twuma twonyine waba uri kwangiza ikirahure. Bigusaba gukoresha amazi ni ngombwa cyane rero guhora witeguye uziko ayo mazi arimo kugira ngo nuza kuyakenera abashe kugufasha.”

Muvakure yavuze ko ikindi kiba gikwiye kwitabwaho muri iki gihe cy’imvura ari ikijyanye n’ikoranabuhanga ritanga ubushyuhe cyangwa ubukonje mu modoka.

Ati “Ikindi umuntu akwiye kwitaho mu gihe cy’imvura ni ukureba ni ikijyanye n’ikoranabuhanga ritanga ubushyuhe cyangwa ubukonje mu modoka kuko iyo imvura iri kugwa ibirahure biba bizamuye abantu bari guhumeka hazamo igihu ariko iyo iri koranabuhanga ryawe rikora neza ribasha kugufasha guhanagura cya gihu kugira ngo ubashe kureba neza imbere n’inyuma. Kuko usanga abantu benshi bakoresha imodoka zo mu bwoko bwa Toyota ariko batazi ibice bimwe na bimwe bishobora kubafasha igihe babikeneye.”

By’umwihariko mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwigengesera muri ibi bihe by’imvura, Toyota Rwanda yatangije ubukangurambaga yise ‘Rain safety campaign’.

Muri ubu bukangurambaga bwatangiranye na Ukwakira 2021, umuntu wese utunze imodoka ya Toyota afashwa mu kuyisuzuma ku buntu ngo barebe niba yujuje ibintu byose byatuma ikora neza mu bihe by’imvura. Iyo hari ikibazo asanze imodoka ye ifite kirakosorwa kandi akagabanyirizwa igiciro ku kigero cya 25%. Ushaka iyi serivisi ushobora kugana Toyota Rwanda aho ikorera i Karuruma.

Gutwara imodoka mu bihe by’imvura bisaba kwigengesera kuko bishobora guteza impanuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *