Ibigo by’amashuri bigeze kure imyiteguro y’amarushanwa yitezweho kuzahura umuco wo gusoma

Sangiza abandi

Bimwe mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byatangiye gutegura abanyeshuri babyo kugira ngo bazabashe kwitabira amarushanwa yo gusoma ku rwego rw’igihugu, azatangira mu Ugushyingo uyu mwaka.

Guhera tariki 15 Ugushyingo, hazatangira amarushanwa yo gusoma azakorerwa ku rwego rw’amashuri, umurenge, Akarere, Intara no ku rwego rw’igihugu. Yateguwe n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu bana.

Umuyobozi mu nama y’Ubutegetsi ya Kigali Parents School, Mutazihara Charles, yavuze ko imyiteguro bayigeze kure kuko bizeye ko abana bazitabira amarushanwa, bazayungukiramo.

Yagize ati “Ibitabo bazasoma bikubiyemo uburere mboneragihugu, bityo umwana ugisomye akura afite indangagaciro z’umunyarwanda ari nazo ziranga ubumuntu. lkindi ni uko umwana arushaho gukunda gusoma kandi niyo shingiro y’ubumenyi muri rusange.”

Mutazihara kandi yavuze ko binyuze mu bitabo bizifashishwa mu marushanwa, bizafasha abana kurushaho kumenya amateka y’igihugu cyabo no kugikunda, bagakurana umuco w’amahoro no koroherana.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ya Kagarama, Nkurunziza Samuel, yavuze ko aya marushanwa ari itafari rikomeye mu kongera kuzamura umuco wo gusoma mu bana b’u Rwanda no kubatoza indangagaciro nyazo zikwiriye Umunyarwanda.

Yagize ati “Twahise twumva iki ari igisubizo ku bana b’u Rwanda, cyane ko usanga umuco n’indangagaciro nyarwanda bigenda bisubira hasi. Ikindi umuco wo gusoma urasa n’aho wakendereye. Aya marushanwa mu mashuri kuri jye aziye igihe, ni nayo mpamvu twahise dufata iya mbere mu gusaba kuba mu bigo bizitabira amarushanwa kuko tubona ko azagirira abana akamaro kanini n’igihugu muri rusange.”

Nkurunziza kandi yemeza ko aya marushanwa azafasha abana gukurana umuco mwiza wo gusoma no kwandika ibitabo bizafasha igihugu gusigasira ururimi rwacyo, gukomeza kugira umutima wo gukunda u Rwanda no kururinda icyaruhungabanya.

Yavuze ko batangiye imyiteguro y’amarushanwa bategura abana bazitabira ku buryo ubu hamaze kuboneka abana 15 bazitabira, batoranyijwe mu bana 78.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yashimiye amashuri yose akomeje gufasha abanyeshuri kwitegura, asaba n’abatarabitangira kongeramo imbaraga.

Yavuze ko umwihariko w’aya marushanwa ari uko hazasomwa ibitabo byanditswe n’Abanyarwanda kandi byanditswe mu Kinyarwanda, bigamije gutoza abana indangagaciro na kirazira mu iterambere ry’Igihugu.

Yongeyeho ko bizafasha abana gusubiza amaso inyuma bagasesengura amateka yaranze u Rwanda mu bihe binyuranye, bagafata ingamba zo kuba urubyiruko rufitiye u Rwanda umumaro.

Muri aya marushanwa, abazatsinda ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali bazajya mu mwiherero aho bazaganirizwa n’Inararibonye ku ruhare rwabo mu gukotanira iterambere ry’Igihugu ndetse no guteza imbere Umuco wo gusoma no kwandika ibitabo.

Mu mwiherero(Boot Camp) hazanakorerwayo amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu, abayatsinze bahabwe ibihembo, bizatangirwa muri Kigali Convention Centre.

Hategekimana Richard, yavuze ko amashuri yose azajya mu marushanwa azahabwa ibihembo, agashimirwa umurava, ubwitange n’ishyaka byabaranze bategura amarushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *