Ibidasanzwe mu rukundo rwa Jennifer Lopez gushaka inshuro zirenze imwe

Sangiza abandi

Ku myaka 52 umubonye amaso ku yandi cyangwa ku mafoto wakeka ko ari inkumi! Uwo nta wundi ni Jennifer Lopez wabaye umuhanzi w’icyamamare ku isi akagira igikundiro ariko no mu rukundo ntasigare inyuma cyane ko amaze gukundana n’abagabo bagera kuri batanu.

Uyu mugore ubusanzwe witwa Jennifer Lynn Lopez yavutse mu 1969. Ni umuririmbyi, umukinnyi wa filime, umubyinnyi ndetse akaba n’umushabitsi. Yatangiye kwamamara cyane ku isi kuva mu myaka yo mu 1989 ari umubyinnyi nyuma aza kwinjira mu gukina filime no kuririmba.

Ni umugore w’ikirangirire urangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga cyane ko hari benshi bakiri bato arusha gutemba itoto. Afite abana babiri b’impanga z’imyaka 13 gusa barimo uw’umukobwa witwa Emme Maribel Muñiz n’umuhungu witwa Maximilian David Muñiz. Bose yababyaranye na Marc Anthony.

Yamamaye mu bihangano birimo ‘Control Myself’ yakoranye na LL Cool J, ‘ Say It Right’ yakoranye na Nelly Furtado, ‘Jenny From the Block’, ‘On The Floor’ yakoranye na Pitbull, ‘Love don’t cost anything’, ‘I’m Into You’, ‘Ain’t Your Mama’ n’izindi.

Jennifer Lopez, umubyeyi wananiwe urushako!

Umukinnyi wa filime Ojani Noa niwe wa mbere warushinze na Jennifer mu 1997. Mbere yo kurushinga Jennifer yari yabanje kwambikwa impeta y’urukundo ifite agaciro ka $ 100.000, angana na 95.500.000 Frw.

Aba abombi barushinze mu 1997, baza gutandukana muri Mutarama 1998.

Cris Judd niwe mugabo wa kabiri washakanye na Jennifer Lopez. Uyu mugabo bahuriye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Jennifer Lopez yitwa ‘Love Don’t Cost a Thing’ mu 2001. Mu 2002 bararushinze ariko Jennifer muri uwo mwaka n’ubundi yaka gatanya ndetse baza gutandukana mu 2003.

Cris Judd yigeze kubwira Oprah Winfrey mu kiganiro Where Are They Now? Cyaciye kuri HuffPost, ko ubwo yari ari kumwe na Jennifer Lopez mu ifatwa ry’amashusho biyumvanyemo.

Ati “Ubwo najyagamo, nanyeganyeje ibiganza bye turarebana. Mu mutwe wanjye nari ndi gutekereza nti ngiye kurushinga n’uyu mugore.”

Na none ariko yabwiye Us Weekly ko n’ubwo yumvaga bagiye kubana akaramata, urukundo rwabo rutarambye kuko batashije guhuza.

Jennifer Lopez nyuma yaho mu 2002 yatse gatanya yo gutandukana n’uwari umugabo we Cris Judd, yahise atangira gucudika na Ben Affleck.

Aba bombi bahuriye mu ifatwa ry’amashusho ya filime yiswe ‘Gigli’ ndetse Ben agaragaza mu mashusho y’indirimbo y’uyu muhanzikazi yise “Jenny From the Block”.

Mu 2002 mu itangazamakuru couple yabo yari yariswe “Bennifer”. Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo. Mu 2004 baje gutandukana nyuma yo gusubika ubukwe bateganyaga habura iminsi ine ngo bube.

Jennifer mu 2014 yigeze kubwira Us Weekly ko atandukana na Ben aribwo bwa mbere yumvise agize ikibazo mu mutima we kuko ari umwe mu bantu bakundanye akamwiyumvamo cyane.

Nyuma yo gutandukana na Ben Aflleck , uyu mugore yahise atangira gukundana na Marc Anthony. Ku wa 5 Kamena 2004, bararushinze batandukana muri Kamena 2014.

Uyu mugore yabaye nk’ufashe akaruhuko ariko mu 2017 yongera kujya mu rukundo ubwo yakundanaga we na Alex Rodriguez ndetse bombi babanaga n’abana babo. Muri Werurwe 2019, Alex Rodriguez yambitse uyu mugore impeta y’urukundo. Tariki 15 Mata 2021 basohoye itangazo bagaragaza ko batagikundana.

Jennifer Lopez mu rukundo rushya…

Jennifer Lopez ntasanzwe kuko atandukana n’umugabo agahita acudika n’undi ako kanya. Nyuma yo gutandukana na Alex muri uyu mwaka muri Mata, muri Gicurasi mu itangazamakuru ritandukanye muri Amerika hatangiye gusakazwa inkuru y’uko Ben Affleck yaba yasubiranye na Jennifer Lopez bari bamaze imyaka 17 baratandukanye.

Ni inkuru yashingirwaga ku kudasigana kw’aba bombi ariko bakirinda gusohokera rimwe aho bahuriye mu rwego rwo kwima gihamya y’urukundo rw’abo itangazamakuru.

Muri Kamena uyu mwaka ubwo aba bombi bari bari kumwe ku isabukuru y’imyaka 50 y’umuvandimwe wa Jennifer Lopez witwa Lynda Lopez, baje kwisanga bari gusomana ku karubanda maze amafoto asakazwa bahuje urugwiro iba gihamya ntakuka ko bongeye guhuza ubumwe.

Mu minsi ishize Ikinyamakuru People cyatangaje ko ubwo Jennifer Lopez yizihizaga isabukuru y’imyaka 52, we na Ben bahisemo kujya kurira ubuzima mu Majyepfo y’u Bufaransa mu Mujyi wa Saint Tropez.

Aba bombi bagaragaye bari kumwe mu bwato basomana, banishimanye cyane aho Lopez yari yambaye umwambaro wa bikini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *