HIFASHISHIJWE UBURYO BW’AMASHUSHO NKINO (Cartoon) SAWBO IZAFASHA ABAHINZI N’ABOROZI KUMENYA BYINSHI KU BUHINZI N’UBWOROZI

Sangiza abandi

Uburyo bw’Iyamamazabuhinzi bworozi hakoreshejwe Amajwi n’Amashusho nkino   yateguwe na Porogaramu SAWBO yo muri PURDUE Universty muri Leta zunze Ubumwe za Amerika  buje kunganira Ubundi buryo buhari mu guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi 

Mugihe Urwanda rukomeje kwakira Impuguke zinyuranye mukunganira Abahinzi n’Aborozi kugera ku musaruro Ushimishije , binyuze muri Porogaramu SAWBO yo muri PURDUE Universty muri Leta zunze Ubumwe za Amerika  Uburyo bwo gufasha Abahinzi n’Abahinzi n’Aborozi kumenya Uko bakora Umwuga wabo muburyo bugezweho bifashishije Ikorana buhanga rikozwe mu majwi no mu mashusho bugiye gukoreshwa Mu Rwanda.

James Kamuye Kataru

Iyi Porogaramu Irimo gukoreshwa mubihugu binyuranye ku Isi harimo nibyo muri Afurika  , Mugihugu cya Kenya hashize Imyaka Itatu Ikoreshwa  Bwana James Kamuye Kataru  ni Uwo mu gihugu cya Kenya  akorera mucyitwa Kataru Concepts , Aganira na Africana Post yavuze ko abahinzi borzoi bo muri Kenya Iyi gahunda mugihe gito Imaze Itangiye gukoreshwa Imaze kubaka Ubumenyi bwinshi ku bahinzi aho bibumbira mu matsinda bakiga uko ubuhinzi n’Ubworozi bugezweho bukoeshwa .

 Dr Solange Uwituze Umuyobozi mukuru wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi mu kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi( RAB)

Minisiteri Y’Ubuhinzi n’Ubworozi Ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Mu gufasha abahinzi n’Aborozi kubona Umusaruro mwiza kandi Utubutse Ivuga ko hakomeje gukorwa Ubushakashatsi Umunsi kumunsi , Ikindi kirimo gushyirwamo Imbaraga ni Ukwifashisha Ikorana buhanga rigezweho mu buhinzi n’Ubworozi ari narwo rwego bagize Ubufatanye na SAWBO nkuko Dr Solange Uwituze Umuyobozi mukuru wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda ( RAB) Ubwo yaganiraga na  The Africana  Post yavuze akamaro k’Iyi Porogaramu kubahinzi n’Aborozi.

John William Mendedorp,Ph.D Umwe mu bayobozi ba SAWBO

John William Mendedorp,Ph.D Umwe mu bayobozi ba SAWBO ,Aganira na The Africana post yavuze ko Aho isi Igeze Ikorana buhanga mu buhinzi ari ngombwa kuko rifasha mu Ihererkanya makuru mu buhinzi n’Ubworozi ,Ari Igitekerezo cyo gushyiraho Uburyo bw’Iyamamazabuhinzibworozi hifashishijwe Amashusho nkino (Cartoon) Bugezara ku matsinda y’Abahinzi n’Aborozi binyuze mu buryo bunyuranye basanzwe bakoresha mu Itumanaho. 

NIBISHAKA Jean Baptiste 

Managing Directeur-Watoto TV

Email: [email protected]www.watototv.com

Contact : +2507830999999

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *