Agatsiko ka gisirikare gaherutse guhirika ubutegetsi muri Guinée kashyize hanze amabwiriza igihugu kigiye kuba kigenderaho mu gihe cy’inzibacyuho arimo iribuza abagize uruhare mu guhirika ubutegetsi kutaziyamamariza umwanya wa Perezida.
Kuri uyu wa Mbere nibwo ayo mabwiriza yemejwe, hanemezwa ko Colonel Mamady Doumbouya afata umwanya wa Perezida w’inzibacyuho mu gihe hagitegurwa amatora.
Ayo mabwiriza mashya yemera ko hajyaho umwanya wa Minisitiri w’Intebe w’umusivile ndetse n’Inama y’Igihugu y’Inzibacyuho izajya ikora nk’Inteko Ishinga Amategeko. Izaba igizwe n’abantu 81 barimo abavuye mu mashyaka ya politiki, abacuruzi, abahagarariye imiryango y’abihaye Imana n’abandi.
Hemejwe kandi ko 30% by’abazaba bagize iyo nama bagomba kuba ari abagore.
Hashize iminsi agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi muri Guinea, kagirana ibiganiro n’abantu batandukanye mu kurebera hamwe ahazaza h’igihugu.
Tariki 5 Nzeri uyu mwaka nibwo Colonel Mamady Doumbouya yahiritse ubutegetsi abifashijwemo n’ingabo zigize umutwe udasanzwe, aho bashinjaga ubutegetsi bwa Alpha Conde ruswa no kuyobora nabi igihugu.
