Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda, ubuzima bwarahindutse ku buryo benshi bibaza niba buzongera kumera nka mbere. Ibitaramo ni ukubirebera kuri televiziyo, abakunda umuziki bakabyinira mu rugo, ubu ikiri imbere y’ibindi ni ukuramira ubuzima, aka wa mugani ugira uti ‘amagara araseseka ntayorwa.’
Mu gihe imyidagaduro yafunzwe, byari ngombwa ko imibereho ijyanishwa n’ibihe. Ubu abasohoka aho kujya mu tubari (ubu twarafunzwe) ni ukugana restaurant, bagasangira amafunguro nubwo henshi bitabuza gufata akarahuri.
Muri ibi bihe hari hamwe muri restaurant imbaraga zaho zikubye inshuro nyinshi, ku buryo utabura kuvuga ko haganwa ku bwinshi, buri wese yitwaje agapfukamunwa ke ndetse bagakaraba intoki birinda Coronavirus kandi bagahana intera.
Hamwe mu hantu haganwa cyane muri iki gihe ni muri Pili Pili, restaurant ivanze n’akabari iherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.
Ni ahantu hakundwa na benshi kubera amafunguro ahaboneka, cyane cyane abahazi bakunda kuhatemberera ku Cyumweru, ku buryo na mbere y’icyorezo wasanga hakubise huzuye.

