Ignace Hakizimana utuye mu Bubiligi akaba umuganga n’umuhanzi w’indirimbo zikunzwe muri Kiliziya Gatolika, ageze kure imirimo yo gukora kuri Album ye nshya.
Uyu mugabo ubusanzwe wibera ku mugabane w’u Burayi mu Bubiligi ni umuganga wabigize umwuga kuko ari byo yize muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare no mu Bubiligi.
Muri muzika ni umuririmbyi n’umuhimbyi w’indirimbo cyane cyane izo gusingiza Imana n’izindi zivuga ibintu bitandukanye harimo urukundo, amahoro n’ibindi.
Kugeza ubu izo amaze kwandika zibarirwa hafi mu ijana, izamenyekanye cyane zikaba iziri kuri album ya mbere yakoranye na Korali Illuminatio yo muri Kaminuza i Butare mu 2007.
Mu kiganiro na IGIHE, Hakizimana yavuze ko umuziki yawutangiye ubwo yinjiraga mu iseminari nto ya Nyundo aza kubifashwamo na Padiri Ngirabanyiginya Dominique uzwi cyane nk’umwe mu bahanga bakomeye mu muziki wanditse.
Ati “Umuziki nawutangiye ubwo ninjiraga muri seminari nto ya Nyundo nkahasanga padiri Ngirabanyiginya Dominique, uyu ni we wanyinjije mu itsinda ryavuzaga ibyuma bya fanfare hanyuma ntangira kwihugura cyane muri muzika mbifashijwe na we.”
Uyu mugabo avuga ko urukundo rw’umuziki rwakomeje ubwo yajyaga kwiga muri seminari nto ya Karubanda na ho ahahurira n’abandi banyamuziki b’abahanga.
Hakizimana yagiye yandika indirimbo zikomeje gukundwa cyane muri kiliziya by’umwihariko akaba yaranandikiye izitari nke Chorale de Kigali.
Ati “Indirimbo ya mbere nanditse ni iyitwa ‘Ngufitiye inyota’ yaririmbwe bwa mbere na Chorale de Kigali nyuma iza gukundwa cyane n’abakristu muri Kiliziya gatolika. Usibye iyi nagiye nkora n’izindi nyinshi zirimo nk’iyitwa ‘Ifunguro ry’ubuzima’.”
Uyu mugabo uri mu bahanga mu kwandika indirimbo zirimo izigezweho muri Kiliziya yanyuze muri korali nka; Illuminatio y’i Butare yanabereye umuyobozi imyaka ibiri akiri muri Kaminuza na Chorale de Kigali yaririmbyemo igihe kitari gito.
Nyuma y’uko yerekeje mu Bubiligi aho yari agiye gukomereza amashuri mu 2015, Hakizimana yakomeje kwandika indirimbo, zimwe mu nshya aherutse gusohora ni nk’iyitwa ‘Ndarata umwami’ yaririmbwe na Chorale de Kigali mu gitaramo cyo mu 2019, ‘Uhoraho ni agakiza kanjye’ n’izindi nyinshi.
Kugeza ubu Hakizimana ari kwitegura gusohora Album y’indirimbo 12, iri gutunganywa na Maurix Music uzwi cyane mu muziki w’u Rwanda.
