Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rizahemba umusore uhiga abandi ‘Umurava, ubwenge n’umuco’ rizwi nka Mr Rwanda, aho uzatsinda azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica n’icumbi ry’umwaka mu nyubako za TomTransfers.
Ni irushanwa riri gutegurwa na Sosiyete yitwa ‘Imanzi Agence Ltd’ ifatanyije n’umuterankunga mukuru TomTransfers.
Byitezwe ko Ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda rizatangwa muri Gashyantare 2022, mu gihe guhera mu Ukuboza uyu mwaka abasore bo mu ntara zitandukanye bazaba batangiye kwiyandikisha.
Moise Byiringiro uri mu bayobozi ba ‘Imanzi Agence Ltd’ yabwiye IGIHE ko mu minsi iri imbere hagiye kuba ikiganiro n’abanyamakuru kizaba gitangiza iki gikorwa ku mugaragaro.
Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru kizatangarizwamo ibyo uzitabira iri rushanwa azaba yujuje, hazakurikiraho kwiyandikisha, hanyuma hakorwe ijonjora ry’ibanze muri buri ntara.
Nyuma yo kubona abazaba bahagarariye intara muri iri rushanwa, hazakurikiraho umwiherero uzarangizwa no kumenya uwegukanye Ikamba akazahabwa imodoka n’inzu yo guturamo mu gihe cy’umwaka.
Byiringiro avuga ko uretse ibi bihembo byamaze gutangazwa, bakiri mu biganiro n’abandi baterankunga ku buryo hashobora kuziyongeraho n’ibindi.
