Guverinoma iri hafi gutangaza ibiciro bishya by’amashanyarazi

Sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko leta iri hafi gusoza igikorwa cyo kuvugurura ibiciro by’amashanyarazi kandi ko bitarenze amezi abiri hazatangazwa ibiciro bishya.

Yabivugiye imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo yabagezagaho ibikorwa bya guverinoma bimaze kugerwaho mu rwego rw’uburezi muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1.

Depite Uwamariya Veneranda, yavuze ko mu ngendo abadepite bakoreye mu turere twose tw’igihugu kuva ku wa 12 kugeza ku wa 30 Werurwe 2022, abaturage babagaragarije ibibazo bibabangamiye birimo n’ibiciro by’amazi n’amashanyarazi bihanitse by’umwihariko ku bigo by’amashuri.

Ati “Ikibazo cy’ikiguzi cy’amazi n’amashanyarazi kiri hejuru mu bigo by’amashuri ugereranyije n’ubushobozi bwayo bikaremerera ibyo bigo kwishyura ibijyanye n’icyo kiguzi.”

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwaherukaga gutangaza ibiciro bishya by’amashanyarazi mu 2020 aho byagiye bizamuka bitewe n’urwego ruyakoresha kimwe n’ingano y’ayo rukoresha.

Igiciro cyo hasi cyane ni icy’abakoresha umuriro uri munsi ya kWh 15 ku kwezi aho bishyuzwa 89 Frw kuri kWh naho ku bakoresha hagati ya 15-50 igiciro cyazamutseho 16% kiva ku 182 Frw kuri kWh kigera kuri 212 Frw.

Abakoresha hagati ya kWh zitarenze 50 cyazamutseho 19%, kiva kuri 210 Frw kigera kuri 249 Frw.Inzu zitari izo guturamo zikoresha kWh zitarenze 100, igiciro cyavuye kuri 204 Frw kuri kWh kigera kuri 227 Frw, naho abakoresha kWh zirenze ijana igiciro cyavuye kuri 222 Frw kuri kWh kigera kuri 255 Frw.

Ibiciro ku ruganda ruto byavuye ku 110 Frw kuri kWh bigera kuri 134 Frw; uruganda ruciriritse rwavuye kuri 87 Frw kuri kWh rugera ku 103 Frw; uruganda runini rwavuye kuri 80 Frw kuri kWh rugera kuri 94 Frw.

Agaruka kuri iki kibazo, Minisitiri w’Intebe yavuze ko bakibonye kandi ko cyanda kubonerwa igisubizo kuko ibiciro by’amashanyarazi biri kuvugururwa.

Ati “Ku bijyanye n’amazi, ibigo byo mu Mujyi ni byo bishobora kugira ikibazo kuko bikoresha amazi ya WASAC ariko amashuri yo mu cyaro dusaba ko akoresha amazi nk’ayo abaturage baba bahawe batishyuzwa.”

“Ku mashanyarazi twarabibonye ariko n’amavuriro hamwe na Poste de santé batubwira ko fagitire y’amashanyarazi ihenda. Icyo turimo gukora ni ugusubiramo ibiciro by’amashanyarazi mu Rwanda muri rusange.”

Yavuze ko hari n’abaturage bagaragaje ko amashanyarazi ahenze yizeza ko ibiciro bishya bigiye gutangazwa.

Ati “Bitarenze amezi abiri tuzaba twatangaje ibiciro bishya. Ubwo rero bizajyana n’iby’amashuri ariko tuzi ko n’amavuriro azahabwa umwihariko aho kugira ngo amafaranga agenewe gutunga abana cyangwa kugura imiti aherere mu kwishyura fagitire y’amazi n’amashanyarazi.”

Ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yagezaga ku Nteko Rusange y’Abadepite, raporo yakoze ku isesengura rya Politiki y’Igihugu y’Ishoramari, ku wa 18 Nyakanga 2022 mu bibazo byagaragaye ko bibangamiye iterambere harimo amashanyarazi adahagije n’ibiciro byayo bikiri hejuru ndetse n’aho usanga mu byanya byahariwe inganda utarahagezwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *