Perezida w’Inzibacyuho muri Guinée Conakry, Col Mamady Doumbouya yijeje abaturage n’amahanga kutagundira ubutegetsi, ko ahubwo agiye gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ataziyamamazamo.
Ibi Col Mamady Doumbouya yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021 ubwo hizihizwaga imyaka 63 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge.
Yavuze ko komite y’inzibacyuho ayoboye itazigera igundira ubutegetsi. Ati “Komite y’inzibacyuho irizeza igihugu n’amahanga ko itazigera igundira ubutegetsi. Abagize iyi komite, Guverinoma n’izindi nzego z’inzibacyuho ntibaziyamamaza mu matora ataha.”
Col Mamady Doumbouya yavuze ko agiye gutegura amatora azahera ku bayobozi b’uturere, Inteko Ishinga Amategeko, hakazaheruka aya Perezida.
Yijeje kandi ko mu gihe gito araba yashyizeho aba Minisitiri bagize Guverinoma bazaba bakuriwe na Minisitiri w’Intebe w’umusivile.
Col Doumbouya watorejwe akanakorera igisirikare cy’u Bufaransa mu bihugu birimo Afghanistan, yayoboye itsinda ryafunze rikanahirika Perezida Condé ku itariki ya 5 Nzeri 2021.
