Guinée: Alpha Condé, umugabo wakunze politiki ntimuhire

Sangiza abandi

Iminsi ibiri irashize itsinda ry’abasirikare rihiritse ku butegetsi Perezida Alpha Condé wa Guinée Conakry, rikaba ryarabaye iherezo ry’imyaka 11 uwo mugabo yari amaze ayoboye icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Abahiritse Alpha Condé bayobowe na Lieutenant-Colonel Mamady Doumbouya wari ukuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe, bahise banafunga Perezida.

Alpha Condé yakuwe ku butegetsi nabi, atarangije manda ya gatatu yatangiye umwaka ushize, nyuma y’ebyiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga.

Uyu mugabo w’imyaka 83, yinjiye muri politiki kera cyane, dore ko ayimazemo imyaka igera kuri 60 ariko ni inzira yahuriyemo n’ibizazane byinshi kuko yafunzwe, akatirwa urwo gupfa, arahunga kugeza abaye Perezida none yanahiritswe.

Condé yinjiye muri politiki mu myaka ya 1960 ubwo yari umunyeshuri mu Bufaransa. Yinjiriye mu ryahoze ari Ihuriro ry’Abanyeshuri b’Abanyafurika bigaga mu Bufaransa, FEANF, la Fédération des étudiants d’Afrique noire.

Icyo gihe Guinée yayoborwaga na Sekou Touré utarahaga agahenge abamunengaga kandi Alpha Condé nibo yabarizwagamo. Condé yaje gushinga ishyaka ritavuga rumwe na Leta, akatirwa igihano cy’urupfu adahari.

Nyuma y’urupfu rwa Sekou Touré igihugu kimaze kwinjira mu nzira ya demokarasi, Alpha Condé yasubiye muri Guinée ashinga ishyaka RPG, Rassemblement du peuple guinéen. Iri shyaka ryamufashije kwamamara bidasanzwe dore ko ritavugaga rumwe n’ubutegetsi. Niryo yifashishije mu matora ya Perezida yatsinzwe mu 1993 na 1998, aho yabaga ahanganye na Lansana Conté. Yaje gufungwa, amara imyaka itanu muri gereza.

Abaturage bari baramwise ‘Mandela wa Afurika y’Iburengerazuba’ kubera uguhatana kwe no guharanira uburenganzira bwa bose kugeza ubwo abifungiwe.

Lansana Conté wari waramuzonze yapfuye mu Ukuboza 2008, ubutegetsi bufatwa n’igisirikare kiyobowe na Moussa Dadis Camara waje kurekura hakaba amatora ariyo yashyize Alpha Condé ku butegetsi mu 2010.

Nubwo yagiye ku butegetsi atanga icyizere cy’impinduka, nta byinshi Alpha Condé yakoze bitandukanye n’abamubanjirije kuko yigwijeho imbaraga, akoresha igitugu mu guca intege abatavuga rumwe na we, igihugu gikomeza kuba mu bya mbere bikennye ku Isi.

Alpha Condé yashinjwe kuba umunyagitugu kurusha abo yahoze anenga ubwo yahinduraga Itegeko Nshinga, kugira ngo yemererwe kuyobora manda zirenze ebyiri yemererwaga.

Nyuma yo gutabwa muri yombi n’abamuhiritse ku butegetsi, haribazwa ahazaza ha Alpha Condé muri politiki.

Imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye byatangiye gushyira igitutu ku bahiritse ubutegetsi ngo barekure Condé , gusa abamuhiritse bo bavuga ko ari kumwe nabo kandi ameze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *