Abakoresha n’Abaturiye Igishanga cya Walufu Mu bushakashatsi bwakozwe 40 Ku Ijana basanzwe bafite Indwara ya Bilariziyoze , Ibi bisobanuye ko Abaturage bakorera Ubuhinzi muri Iki Gishanga bafite Ibyago byinshi byo kuba bakandura Iyi ndwara ya Bilariziyoze.
Minisiteri y’Ubuzima Ibinyujije mu kigo cyita ku buzima (RBC) Ishami rishinzwe kurandura Indwara zititaweho NTDs ,Ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango Itari iya leta Ishinzwe guteza Imbere Ubuzima no guharanira Uburenganzira bwa muntu (RNGOF) Bateguye Amahugurwa y’Abanyamakuru baturutse mu bigo by’Itangazamakuru binyuranye ,hagamijwe kubafasha kugira Ubumenyi bwimbitse mu gutegura ,Gurata no gutangaza Inkuru zijyanye n’Ubuzima kuburyo bw’Umwihariko Kuntego Urwanda rwihaye ku kurandura no guca Burundu Indwara zititaweho.
Ni muri Urwo rwego kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe Iri Tsinda ry’Abanyamakuru riherekejwe n’Abashakashatsi mu kigo cy’Igihugu cyita ku buzima( RBC) bakoze Urugendo rwo gusura Abaturage bakorera Ubuhinzi mu gishanga cya Walufu giherereye mu kagari ka Manishya Umurenge wa Gatsibo Akarere ka Gatsibo.
Igishanga cya Walufu Impuguke mu bushashakashatsi ku ndwara zagaragaje ko hagaragara mo Udukoko dutera Indwara y’Inzoka ya Bilariziyose
Iyi ndwara yandura biturutse ku gukandagira mu mazi mabi yo mu gishanga abahinzi n’Abandi bajya mugishanga batambaye Inkweto zabugenewe . kutarya Ibiribwa bidafite Isuku ihagije Imboga n’Ibindi.
Abaturage bakorera Ubuhinzi muri Iki Gishanga cya Walufu akenshi ngo baza guhinga mu mirima yabo batambaye Inkweto bamwe kubera Imyumvire abandi kuba batazifite byose bihuriye no kuba batari basobanukiwe neza akamaro ko kwambara Izo nkweto mu rwego rwo kwirinda Iyi ndwara.

Muhoza Marcel ni Umwe mu baturage bakorera Ubuhinzi mugishanga cya Walufu Ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru yavuze ko Kuba batambara Inkweto barimo guhinga mu Gishanga kuri bo babifataga nk’Ibisanzwe nubwo bumvise amakuru avuga ko muri iki gishanga harimo Inzoka zandura ariko ngo ntibabyitagaho ati Ubwo tubonye abaza kubidusobanurira tugiye kubyitwararikaho tunisuzumishe turebe ko tutamaze kurwara izo nzoka.
Minisiteri y’Ubuzima Ibinyujije mukigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Ikangurira abaturage kwitwararika kundwara zose birinda hakurikijwe Inama bahabwa n’Inzego zitandukanye hagamijwe kurinda no kurengera Ubuzima bw’Umuturage
Mazimpaka Ladisilas Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima Akaba n’Umushakashatsi muri Porogaramu yo kurwanya Malariya n’Izindi ndwara zititaweho Ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru yavuze ko Mu bushakashatsi bwakozwe na RBC ku baturage Baturiye n’ Abakoresha Iki gishanga cya Walufu 40 Ku Ijana basanze bafite Indwara ya Bilariziyoze , Ibi bisobanuye ko Abaturage bakorera Ubuhinzi muri Iki Gishanga bafite Ibyago byinshi byo kuba bakandura Iyi ndwara ya Bilariziyoze.
Mazimpaka Ladislas yabwiye abanyamakuru ko Ikirimo gukorwa ari Ubukangurambaga kubaturage bakora Ubuhinzi n’Indi Mirimo muri Iki gishanga ,Bakibutswa Akamaro n’Inyungu zo kwambara Inkweto ndende za bote zibarinda gukandagira mumazi n’Ibyondo byo muri Iki Gishanga ndetse no kwambara Uturindantoki twabugenewe igihe bari mumirimo yatuma Amazi mabi agera kumubiri wabo kuko Utuyoka duto twinjira mumubiri w’Umuntu tunyuze muruhu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC mu ntego cyihaye kandi gihuriyeho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS ) zivuga ko Mumwaka wa 2030 izi ndwara harimo na Bilariziyose zigomba kuba zaranduwe .
Indwara ya Bilariziose Ni Imwe mu ndwara 8 zititaweho zikigaragara mu Rwanda , Ku Isi Abantu basaga Miliyoni 240 barayandura . Iyi ndwara Uyanduye iyo ativuje ngo akurikiranwe neza n’Abaganga Ifata Umwijima bikaba bishobora kumugeza ku kubura Ubuzima kubera Kubyimba kw’Umwijima.
NIBISHAKA Jean Baptiste
Africana Post News