Gasabo : KLEAN- NRG yafashije abaturage batishoboye kubona urumuri rw’Imirasire

Sangiza abandi

Hashingiwe kuri gahunda yo gufasha abaturage kuva mu bwigunge Leta y’ u Rwanda yihaye gahunda yo kugeza ku baturage Amashanyarazi kugeza aho n’Abatuye aho umuriro w’Amashanyarazi usanzwe utabasha kugera hagakoreshwa uburyo bwo kubona urumuri hakoreshwa Ingufu zituruka ku mirasire y’Izuba. KLEAN NRG ni Imwe mu bafatanya bikorwa ba Leta muri Iyo gahunda.

Kuri ubu 5% by’amashanyarazi bikomoka ku mirasire y’izuba, 7% kuri nyiramugengeri, gaz methane igatanga 13%, ingomero z’amashanyarazi zigatanga 41%, amashanyarazi avanwa hanze y’u Rwanda ukaba 8%, na ho imashini zikoresha mazutu zigatanga 26%.

Umuyobozi wa KLEAN – NRG Bwana NGOMIRAKIZA Charles mu kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko bafite gahunda yo guha abaturage bo mu cyiciro cyambere cy’Ubudehe mu masezerano y’Imikoranire ibi bikorwa bikazageza mu mwaka wa 2024 .

Ubwo twageraga mu karere ka Gasabo aho iki kigo cyari cyagiye guha Abaturage Urumuri rw’Imirasire y’Izuba mu murenge wa Jali abaturage bahawe uru rumuri batangaje ko bashimishijwe cyane n’Uburyo bazirikanwe nk’Abatishoboye bavuga ko bari barihebye ariko bakishimira ko bagobotswe na KLEAN NRG

Umuyobozi wa KLEAN – NRG Bwana NGOMIRAKIZA Charles

Icyicaro cya KLEAN -NRG Mu isoko rikuru rya Nyarugenge

Abandi bafite ubushobozi bigurira Urumuri rw’Imirsire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *