Iraguha Francis benshi bamenye nka Francis Zahabu kubera imyenda ye yamamaye kuri iri zina, nyuma y’iminsi mike asubukuye ibyo gukina filime cyane ko ari umwe mu bakinnyi ba City Maid iri mu zigezweho muri iyi minsi, yanasubukuye ibyo guhanga imideli yari amaze imyaka itanu adaha umwanya.
Uyu mugabo uri mu batangije ubukangurambaga bwa ‘Made in Rwanda’, yari amaze imyaka itanu adahanga imideli.
Avuga ko muri iyi myaka yitegerezaga uko isoko rihagaze ndetse anatekereza agashya yahanga ku buryo arushaho kunoza ibyo akora.
Mu kiganiro na IGIHE, Zahabu yagarutse ku rugendo rwe mu ruganda rwo guhanga imideli cyane ko ari umwe mu babimazemo igihe anakomoza ku myambaro mishya yatangiye gushyira ku isoko.
Uyu mugabo yatangiye kumenyekana cyane mu bahanzi b’imideli mu 2009/2010 ubwo yari yinjiye mu kwikorera imyenda ye agatera umugongo gucuruza caguwa.
Ati “Njye cyera nari mfite iduka ry’imyenda ya caguwa isanzwe, kenshi wasangaga mfite igezweho i Burayi. ariko nahoraga mbabazwa no kubona yanditseho ngo Made in Italy n’ahandi, nkumva mfite inyota yo kuzacuruza imyenda yanditseho ko yakorewe mu Rwanda.”
Umunsi umwe rero Francis Zahabu yaje kwigira inama yo guhanga umwenda, agura igitambaro afata n’umudozi bakora ishati, ayishyira mu iduka ivanze na caguwa, umukiliya wa mbere yabonye icyo gihe yamusabye wa mwenda yirengagije iyavaga hanze yari imanitse mu iduka.
Iyi myenda ikorerwa mu Rwanda yaje gukundwa, abayihanga barushaho kwiyongera ndetse ku nkunga ya Leta Abanyarwanda bakangurirwa kureka caguwa bagakunda iby’iwabo, umuco umaze kwimakazwa, ndetse kugeza ubu we asanga isoko rimaze kwaguka.
Francis Zahabu avuga ko nyuma yo kurwana urugamba rwo gukundisha abantu imyenda ikorerwa mu Rwanda, yafashe umwanya wo kuruhuka no gutekereza udushya yagarukana muri uru ruganda.
Francis Zahabu agarukanye imideli ifite umwihariko
Nyuma y’igihe yitegereza imideli ihangwa mu Rwanda, Francis Zahabu yavuze ko ubu agarukanye ubwoko burenga 30 bw’imideli mishya.
Ku ikubitiro uyu mugabo yasohoye umwambaro yasanishije n’umukenyero wa kinyarwanda ariko wo wasohokanwa no mu buzima busanzwe mu rwego rwo gusigasira umuco w’u Rwanda.
Ati “Abahanzi b’imideli natwe tugomba kugira uruhare mu gusigasira umuco wacu, aha niho nahereye nkora umwenda umeze nk’umukenyero wa Kinyarwanda ariko mu buryo bugezweho ku buryo n’umuntu yawusohokana bisanzwe.”
Mu gukora iyi myambaro Francis Zahabu avuga ko yagerageje kureba ku mpande zombi, yaba ku bahungu ndetse n’abakobwa.
Ku ikubitiro, iyi myambaro iri kugurishwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho bamaze gushyiraho konti ya Instagram abayishaka bajya babanza kuyirebaho hanyuma ushimye agahamagara nimero ziriho akabasha guhita agura.
Francis Zahabu yavuze ko buri cyumweru azajya amurika ubwoko bushya kugeza uburenga 30 amaze kubushyira ku isoko.
Uretse gucuruza hifashishijwe ikoranabuhanga, Francis Zahabu yavuze ko mu minsi iri imbere ateganya gufungura iduka abashaka kuguriramo bajya basangamo iyi myenda.

