Filime Nomadland yahiriwe n’itangwa ry’ibihembo bya Oscars

Sangiza abandi

Filime yitwa ‘Nomadland’ yihariye ibihembo mu itangwa rya Oscars ku nshuro ya 93, Chadwick Boseman uherutse kwitaba Imana mu 2020 nawe ahabwa igihembo.

Itangwa ry’ibi bihembo ryabereye ahitwa Union Station i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri iki Cyumweru tariki 25 Mata 2021.

Muri ibi bihembo Anthony Hopkins w’imyaka 83 yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza akora amateka yo kuba ariwe muntu mukuru uhawe igihembo nk’iki muri Oscar ndetse Chadwick Boseman uheruka kwitaba Imana ahabwa igihembo cy’icyubahiro biturutse kuri “Ma Rainey’s Black Bottom” yakinnyemo.

Anthony Hopkins yaherukaga igihembo mu myaka ijya kugera kuri 30 ishize abikesheje ‘The Silence of the Lambs’.

Nomadland yegukanye ibihembo bitatu birimo icya Best Picture, Best Director cyahawe Chloé Zhao wayiyoboye n’icya Best Actress cyatwawe na Frances McDormand wayikinnyemo.

Umunya-Koreya, Yuh-jung Youn, wagaragaye muri filime ‘Minari’ yegukanye igihembo muri Oscars. Daniel Kaluuya ukomoka muri Uganda nawe yegukanye igihembo cye cya mbere cya Oscars abikesheje ‘Judas and the Black Messiah’.

Yuh-Jung Youn yabaye Umunya-Koreya wa mbere wegukanye Oscars

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *