FIFA yatangiye iperereza ku irondaruhu ryakorewe abakinnyi b’u Bwongereza

Sangiza abandi

FIFA yatangiye iperereza ku bijyanye n’irondaruhu ryakorewe abakinnyi b’u Bwongereza mu mukino baherutse gutsindamo Hongrie ibitego bine ku busa.

Ni umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha, wabereye mu Mujyi wa Budapest.

Abafana ba Hongrie bakoreye irondaruhu abakinnyi b’u Bwongereza barimo Raheem Sterling na Jude Bellingham. Bageze n’abo bajugunya amacupa n’ibikombe by’inzoga mu kibuga.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza ryamaganye irondaruhu ryakorewe abakinnyi baryo, rivuga ko ibyo bikorwa bitemewe.

Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza, Boris Johnson, yasabye FIFA gufatira ingamba zikomeye abafana bagaragaweho n’irondaruhu kugira ngo bibere isomo abandi ku buryo iyo myitwarire itazasubira.

Ku wa Gatanu, FIFA yatangaje ko yatangiye iperereza ku buryo ibihano bijyanye n’imyitwarire bigomba kuzatangwa kuko itajya yihanganira abantu barangwa n’irondaruhu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *