COVID-19: Hagiye gukorwa urukingo rwa Pfizer rworoshye mu kubikwa

Sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abanyamerika gikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, Pfizer, Albert Bourla, yatangaje ko hagiye gukorwa ubwoko bushya bw’urukingo rwa COVID-19 buzaba bworoheye ibihugu byinshi kurubika.

Mu kiganiro yagiranye na AFP ku wa 23 Mata 2021, Bourla yavuze ko ruri gukorwa ku buryo ruzaba rushobora kubikwa mu bukonje busanzwe mu gihe cy’amezi ari hagati y’abiri n’atatu.

Ubusanzwe urukingo rwa Pfizer rubikwa mu bukonje bwa dogere Celsius -70, ibintu byagiye bibera imbogamizi ibihugu bimwe na bimwe ntibibashe kurwakira kuko uburyo bwo kurubungabunga bugoye.

Bourla yavuze ko bizeye ko izi mpinduka nizibaho, bizorohereza ibyo bihugu byagorwaga no kurubika, nabyo bikabasha kurwakira.

Ati “Hagati y’amezi ane n’atandatu rutari mu bukonje bwa [dogere Celsius] -50 cyangwa -70, twizeye ko tuzaba twamaze kurubona mu Mpeshyi nibigenda neza.”

Uwo muyobozi yamaze impungenge abantu ko ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya bugaragara hirya no hino mu Isi, urwo rukingo ruzaba rushobora kubuhashya.

Urukingo rwa Pfizer rutanga icyizere cya 95% cyo kurinda umuntu kwandura iki cyorezo.

Urukingo rwa Pfizer ni rumwe mu zitanga icyizere cyo hejuru mu kurinda umuntu kwandura Covid-19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *