Col Mamady Doumbouya wakoze Coup d’état muri Guinea yiteguye gukoresha guverinoma nshya

Sangiza abandi

Col Mamady Doumbouya uherutse guhirika ku butegetsi uwari Perezida wa Guinea Conakry, Alpha Condé, yabwiye abaminisitiri bari basanzwe muri Guverinoma yahiritse ko nta mugambi wo kubangamira abayihozemo uhari ariko anavuga ko agiye gushyiraho guverinoma nshya mu minsi mike.

Condé wahiritswe ku butegetsi, kugeza ubu, aho afungiwe ntihazwi ndetse Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, yamaganiye kure iby’iyi Coup d’état isaba abayikoze kurekura ubutegetsi hagakomeza kubaho ubuyobozi bwa gisivili.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ndamagana nivuye inyuma guhirika ubutegetsi uko ari ko kose hakoreshejwe intwaro kandi ndasaba ko Perezida Alpha Condé yarekurwa bwangu.”

Kuri uyu wa Mbere, Col Doumbouya ukuriye umutwe udasanzwe w’abasirikare bakoze coup d’état ntiyigeze atangaza nyir’izina igihe iyo guverinoma nshya azayishyiriraho, icyakora yamenyesheje abaminisitiri bari basanzwe muri guverinoma ko badakwiye kuva mu gihugu ngo bahunge ahubwo bagomba gushyikiriza igisirikare imodoka z’akazi bari basanzwe bagendamo.

Nyuma y’inama, Col. Doumbouya yahise atwara imodoka atembera mu nkengero z’umujyi wa Conakry nyuma y’urufaya rw’amasasu rwari ruherutse kuwuvugiramo iruhande rw’ingoro y’Umukuru w’Igihugu.

Doumbouya yasabye abasanzwe bakora ubucukuzi mu gihugu ko bakomeza imirimo yabo nta gishyika ndetse ashimangira ko impamvu yatumye bahirika ubutegetsi ari uko bashakaga gushyira iherezo kuri ruswa, imicungire mibi y’umutungo no guhonyora uburenganzira bwa muntu biri muri icyo gihugu.

Coup d’état yo muri Guinea, ni iya kane ibaye muri Afurika y’Uburengerazuba kuva muri Kanama 2020 harimo ebyiri zakozwe muri Mali n’indi itarakunze muri Niger.

Col Mamady Doumbouya wakoze Coup d’état muri Guinea

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *