Chorale Christus Regnat yahimbye indirimbo ivuga ku buhangange bw’Imana

Sangiza abandi

Korali Christus Regnat ikorera ivugabutumwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, yasohoye indirimbo nshya yise “Umukozi w’umuhanga” irata ibikorwa by’indahangarwa Imana ikorera muntu.

Ni nyuma yo gusohora indirimbo zinyuranye mu 2020, yongera gukora mu nganzo isohora indirimbo ‘ Umukozi w’umuhanga’ yahimbwe na Iyambonye Arcade umwe mu abanyamuziki ba Chorale Christus Regnat.

Bizimana Jeremie usanzwe ari umuhimbyi, umwarimu w’indirimbo ndetse akanamamaza ibikorwa by’iyi korali, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaje bashaka kwerekana ibikorwa bikomeye Imana ikorera muntu.

Ati “Twatekereje ibikorwa bihambaye Imana ikorera umuntu, twifashisha Iyambonye Arcade maze nk’umuhanzi abikuramo igitekerezo cyo kurata ibigwi by’Imana nyagasani yo dukesha byose ibyiza byose dutunze.”

Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Emmy Pro wo muri Universal Record na Bob Pro muri The Sound Studio. Amashusho yayo akorwa na Aimé Pride ukorera muri Universal Record.

Chorale Christus Regnat imaze kuba ubukombe mu makorali ya Kiliziya Gatolika. Ni korali igizwe n’abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka, aho usangamo urubyiruko rw’abasore n’inkumi, abagore n’abagabo, amajigija n’ibikwerere ndetse n’abari hejuru ho gato mu myaka.

Christus isanzwe yamenyekanye cyane mu bitaramo byashimishaga benshi mu bihe bitandukanye. Yashinzwe mu 2006, ivukira kuri Centre Christus i Remera mu Mujyi wa Kigali. Kuva mu 2008, ibarizwa kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera. Ubu ifite imizingo itandatu y’indirimbo zabo mu buryo bw’amajwi, imaze gukora ibitaramo bikomeye bitanu.

Korali Christus Regnat ikorera ivugabutumwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *