Afghanistan: Aba Taliban babujije abogoshi bo mu ntara ya Helmand kudaconga ubwanwa

Sangiza abandi

Aba Taliban babujije abogoshi (aba-coiffeurs) bo mu ntara ya Helmand mu majyepfo ya Afghanistan kogosha cyangwa guconga ubwanwa, bavuga ko binyuranyije n’uko bo bafata amategeko ya kisilamu.

Uwo ari we wese uzabirengaho azahanwa, nkuko polisi y’aba Taliban igenzura iby’idini ibivuga.Abogoshi bamwe bo mu murwa mukuru Kabul bavuze ko na bo bahawe ayo mategeko.

Ayo mategeko aca amarenga yuko uyu mutwe w’aba Taliban wasubiye mu bihe by’amategeko akarishye yaranze igihe cya mbere wari ku butegetsi, nubwo wari wasezeranyije gushyiraho leta irimo kwigengesera kurushaho.Kuva bafata ubutegetsi mu kwezi gushize, aba Taliban bahaye ibihano bikomeye abatavuga rumwe na bo.

Ku wa gatandatu, abarwanyi b’uyu mutwe bishe barashe abantu bane bacyekwaho kuba abashimusi, imirambo yabo bayimanika mu mihanda yo mu ntara ya Herat mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.Mu itangazo ryo kwihanangiriza ryamanitswe ahogosherwa abantu mu ntara ya Helmand, aba Taliban baburiye ko abogosha bagomba gukurikiza amategeko ya Sharia mu kogosha umusatsi n’ubwanwa.

Iryo tangazo, BBC yabonye, rigira riti: “Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubyinubira”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *