Abiga mu yisumbuye bashyiriweho ikoranabuhanga ribafasha mu masomo ya siyansi n’imibare

Sangiza abandi

Mastercard Foundation ku bufatanye n’ikigo cya Siyavula gikomoka muri Afurika y’Epfo batangije uburyo bushya mu Rwanda, bwo gufasha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye gusubiramo ibyo bize cyane mu mibare na siyansi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu Ukwakira 2020, gisanzwe gikorera muri Afurika y’Epfo, Ghana no muri Nigeria, aho gitanga imyitozo y’imibare, ubugenge (Physique) n’ubutabire (Chimie) ku banyeshuri biga muwa Mbere w’amashuri yisumbuye kugera mu wa Kane.

Uko bikorwa, umunyeshuri wiyandikishije muri iyi gahunda, ajya ku rubuga rwa Siyavula haba harimo imyitozo ya buri somo bijyanye n’inyigisho zaryo, ubundi akayikora. Haba hariho n’ibisubizo ku buryo iyo acyishe bamwereka igisubizo n’inzira cyakozwemo.

Iyi gahunda ifasha abanyeshuri gusubira mu byo bize, ndetse hari n’uburyo umwarimu wabo abasha kureba ibyo bakoze bityo akamenya aho ashyira ingufu mu masomo.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na IGIHE biga King David Academy, bavuze ko iyi porogaramu ibafasha mu kwimenyereza amasomo baba bize.

Sesonga Brian Bugingo wiga mu mwaka wa Kabiri yagize ati “iyi gahunda imfasha cyane cyane mu kwitegura ibizamini, nkakora imyitozo ikanamfasha kumenya birushijeho amasomo, cyane cyane mu mibare na physique (ubugenge).”

Umwangange Anaise Norah wiga mu mwaka wa Mbere we yagize ati “Mu bihe bya Coronavirus hari igihe cyigeze kugera tukajya muri guma mu rugo, Siyavula yamfashije kwiyibutsa amasomo nize […] ubu iyo umwarimu yakwigishije ibintu ntubyumve neza, ukoresha Siyavula ukiha imyitozo kugira ngo urebe ko ibyo yakwigishije wabifashe.”

Umwarimu w’aba banyeshuri mu isomo ry’ubugenge, Nawugaba Stephen, avuga ko gahunda ya Siyavula imufasha cyane mu kureba urwego abanyeshuri be bumviseho isomo.

Ati “Siyavula igira imyitozo myinshi, rero iyo nigishije isomo runaka mbaha isuzuma bumenyi nkoresheje Siyavula, nkabaha umwanya bakajya muri ‘computer lab’ (icyuma kibamo mudasobwa) kurikora. Iyo nsanze benshi batsinzwe, mbaha undi mwanya bagakomeza kwitoza.”

Kugeza ubu iki kigo gikorana n’ibigo icyenda mu Rwanda, birimo King David Academy, Lycée Notre Dame de Cîteaux, Collège Saint André, Groupe Scolaire Gahini, Group Scolaire Nsanga, Groupe Scolaire Duha, Groupe Scolaire Bumba, Group Scolaire Juru, na Group Scolaire Bigugu.

Uretse ibigo bikorana n’iki kigo hari n’abandi banyeshuri barenga 800 baturuka mu bigo binyuranye hirya no hino mu Rwanda bakorana n’iyi gahunda ya Siyavula.
Mu ruzinduko abayobozi bayo bagiriye mu Rwanda mu ishuri rya King David Academy tariki 29 Mata 2021, bavuze ko Siyavula iri gufasha abanyeshuri mu Rwanda ndetse ko bafite intego yo kuyigeza mu mashuri yose nubwo hakiboneka imbogamizi.

Uwitwa Chiara Walsh ushinzwe ibikorwa bya Siyavula mu Rwanda, yagize ati “Twagiye duhura n’imbogamizi mu bigo by’amashuri, aho hari ibidafite internet, ibindi bikagira mudasobwa nkeya kandi muri iyi gahunda dukoresha ikoranabuhanga, niyo mpamvu twahereye ku bigo byigenga n’ibifite ubushobozi, ariko dufite gahunda yo kuyigeza no mu yandi mashuri mu Rwanda hose.”

Ibigo by’amashuri birashishikarizwa gukoresha iyi gahunda

Umwe mu bahagarariye Siyavula mu Rwanda, Habimana Jean Damascene, avuga ko iyi gahunda kuyikoresha byorohereza abarimu n’abanyeshuri mu myigire n’imyigishirize kuko bituma abana bamenyera gukora imyitozo myinshi, bityo bikabafasha gutsinda mu ishuri.

Yongeyeho ati “Ibigo bitaratangira gukoresha uburyo bwo kwigisha abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga, nababwira ko ari byiza bifasha. Iyi gahunda ni ubuntu ntabwo duca amafaranga ngo umwana atangire kuyikoresha, rero turasaba ko abana bakomeza kuyikunda, uwo ari we wese yakwandika rw.siyavula.com akiyandika agatangira kuyikoresha.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ikoranabuhanga muri King David Academy, Alex Sasu, yavuze ko iyi gahunda ya Siyavula iri gufasha abanyeshuri babo gukora imyitozo myinshi nka bumwe mu buryo bufasha umunyeshuri kumva neza isomo.

Yakomeje agira ati “Njye ku giti cyanjye ndashishikariza ibigo byose bishoboka mu Rwanda gukorana na Siyavula, kuko nibayikoresha bazabona ko hari byinshi izahindura mu myigire y’abanyeshuri, kuko ibaha amahirwe yo kumenya uko basubiza ibibazo.”

Uretse gufasha abanyeshuri gukora imyitozo, Siyavula igira n’amarushanwa buri kwezi, aho ihemba abanyeshuri n’abarimu b’indashyikirwa ikabaha telefone zigezweho (smartphone), ndetse n’ama-unite ya telefone.

Iki kigo kandi kizagira amarushanwa y’umwaka muri Kanama 2021, aho kizahemba ibigo, abanyeshuri n’abarimu b’indashyikirwa. Igihembo gikuru kizaba ari mudasobwa.

Umunyeshuri cyangwa umwarimu ukeneye kumenya birushijeho imikorere ya Siyavula yabahamagara kuri 0789 068 321.

Alex Sasu yasabye ibindi bigo kugana iyi gahunda ya Siyavula kuko itanga umusaruro mwiza
Siyavula ifasha abanyeshuri gusubiramo amasomo ya siyansi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *