Minisiteri y’Ubuzima ku nshuro ya kabiri yatangiye igikorwa cyo gupima Covid-19 mu batuye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu tugari twagaragayemo abaturage benshi banduye iki cyorezo.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y’icyumweru Minisiteri y’Ubuzima ipimye Covid-19, abaturage bagera kuri 20% bo muri buri kagari muri Kigali nyuma y’aho uyu mujyi n’uturere Umunani bishyizwe muri Guma mu rugo.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Nyakanga 2021, hapimwe Covid abaturage bo mu ngo zituranye n’izapimwe mu cyumweru gishize ariko noneho bikorerwa mu tugari dufite abarwayi ba Covid-19 benshi kugira ngo harebwe ishusho y’uko iki cyorezo cyifashe i Kigali.
Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko kizatuma bamenya uko ubuzima bwabo n’ubw’abaturanyi babo buhagaze bityo bibafashe kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda.
Dusabe Marie w’imyaka 69 utuye mu Murenge wa Nyamirambo, yavuze ko yashimishijwe no gusanga Imana yarakomeje kumurinda.
Yagize ati “Nabyishimiye gusanga ndi muzima kuko biramfasha gukomeza kwirinda no kurinda bagenzi banjye no gukomeza kubagira inama y’uko bagomba kwitwara.”
Umusore witwa Ishimwe Emmanuel wo ku Mumena i Nyamirambo yasabye urubyiruko bagenzi be kwipimisha bakareka imvugo yo “kuvuga ko n’ubundi nta myaka 100 bazabaho.”
Ushinzwe Ishami ryo kurwanya no kuvura indwara mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Dr Albert Tuyishime, yavuze bapimye utugari twagaragayemo abaturage benshi banduye COVID-19.
Ati “Iki gikorwa turimo cyo gupima abantu bari mu tugari twagaragayemo abafite ubwandu ari benshi hejuru ya 5%. Ni ubwa kabiri tugikoze, kiraza gikurikira icyo twakoze ku wa Gatandatu no ku Cyumweru gishize twagira ngo tugire ishusho y’uko iki cyorezo gihagaze mu Mujyi wa Kigali nyuma y’umunsi wa Gatandatu kuva aho Guma mu rugo itangiriye.”
“Iki gikorwa kiraza no kudufasha kumenya abanduye Covid-19 noneho bafashwe uko bikwiye bityo bidufashe guhagarika ihererekanywa ry’iyo virusi.’’
Yongeyeho ko umuntu basanze yaranduye Covid-19 babanza bakamusobanurira uko agomba kwifata ubwe ku giti cye n’uko agomba kwitwara kugira ngo atanduza abo babana mu rugo.
Umujyi wa Kigali wahawe umwihariko kubera ubwiyongere bw’abarwayi byanatumye ushyirwa muri Guma mu rugo. RBC yatangaje ko mu bantu 107.106 bo hirya no hino muri Kigali bapimwe Covid-19 abagera kuri 3965 bangana na 3,7 % bayisanganywe. Ibi bipimo rusange byafashwe kuva ku wa 17-18 Nyakanga 2021, bigaragaza ko Akarere ka Kicukiro kihariye 4,4% by’abasanganywe ubwandu, Gasabo ikagira 3,8% mu gihe Nyarugenge ifite 2,5%.
