Abanyeshuri ibihumbi 199 batangiye ibizamini bya Leta

Sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yijeje ko ibijyanye n’imitegurire y’ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri byateguwe neza kandi biteze umusaruro ushimishije ugereranyije n’umwaka ushize ubwo bari mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 26 Nyakanga 2022, ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye, abarangiza amashuri nderabarezi ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Umuhango wo gutangiza ibizamini ku rwego rw’igihugu wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Shyorongi [GS GS Shyorongi] mu Karere ka Rulindo witabirwa n’abarimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith n’abandi.

Kuri GS Shyorongi hakoreye abanyeshuri baryigaho, abaturutse kuri GS Gisiza n’abo kuri École Stella Matutina. Barimo abakobwa 157 n’abahungu 59.

Umuybobozi ushinzwe ubugenzuzi ahari gukorerwa ibi bizamini, Ingabire K Medius yavuze ko abanyeshuri biteguye neza kandi hari icyizere cy’uko bazatanga umusaruro.

Ingabire usanzwe ari n’Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rusiga [GS Rusiga] yagize ati “N’ubusanzwe ku bigo aho abanyeshuri bigaga twababwiraga ko ibizamini ari ibintu bisanzwe kubera ko baba barize.”

Yakomeje agira ati “Aba bana bagombaga kuba barakoze umwaka ushize ariko twarabaganirije turabakomeza tubabwira ko igihe ari iki ngo bakore ibizamini biteguye intsinzi.”

Ibi bizamini bitangiye nyuma y’icyumweru ibisoza amashuri abanza bikozwe ndetse Minisiteri y’Uburezi ikaba igaragaza ko byagenze neza n’umubare w’abari biyandikishije hafi ya bose bitabiriye.

Twagirayezu yabwiye abanyeshuri ati “Ibi bizamini mugiye gukora ni ibintu mwize, mumaze imyaka itatu mubyiga, kandi abarimu banyu nabo bagize uruhare mu kubitegura. Ntimugire ubwoba, musome ibibazo, musubizanye ubushishozi. Tubifurije intsinzi.”

Yavuze ko ibijyanye n’imitegurire y’ibizamini yagenze neza ku buryo bizera ko nta kibazo kizabamo cyaba icyo gukopera cyangwa ibindi.

Ati “Ibizamini bitegurwa neza bigizwemo uruhare n’abantu batandukanye ari NESA ndetse n’abarimu [….] bikorwa mu buryo bwizewe ndetse uko bigezwa hirya no hino dukora ibishoboka byose bigakorwa mu mucyo.”

Yakomeje agira ati “Icyo dukangurira abanyeshuri n’abarimu bari kudufasha ni uko icyo tuba twifuza ni uko iki kizamini kiba ari isuzuma ryo kudufasha ngo tumenye ese nk’abarimu twahaye abanyeshuri ibyo twagombaga kubaha? Ikindi ese abanyeshuri bo twarakoranye neza ku buryo bagera ku byo bagomba kugeraho? Naho gukopera ni umuco mubi kandi uhanwa n’amategeko.”

Muri rusange Abanyeshuri biyandikishije mu bizamini bya Leta muri uyu mwaka ni 429.151.

Abo mu mashuri abanza ni 229.859, Icyiciro Rusange ni 127.469, Icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye harimo 47.579 mu gihe mu myuga n’ubumenyingiro ari 21.338. Abakora ibisoza amashuri nderabarezi ni 2.906.

Biteguye neza…

Kuva mu 2020, abanyeshuri bari batangiye umwaka muri Mutarama, baza gutaha batarangije igihembwe cya mbere kubera icyorezo cya Covid-19, nyuma n’aho basubiriyeyo bakagenda bahura n’ibibazo bituma batiga neza.

Kuri ubu ibintu byaje gusubira ku murongo kuko kuva muri Nzeri 2021, ubwo umwaka w’amashuri watangiraga nta bindi bibazo byongeye kugaragara.

Twagirayezu ati “Uyu mwaka urebye mu myaka nk’itatu ishize twavuga ko ariwo utarabayemo ibibazo, usubiye inyuma nko mu 2020 umwaka wari watangiye mu kwezi kwa Mbere hahita hazamo ibya guma mu rugo n’ibindi bibazo bya Covid-19.”

“Ariko uyu mwaka wo nta bibazo byagaragayemo twizera ko abanyeshuri babonye umwanya wo kwitegura neza tukaba twizeye ko nta kibazo kizaba muri uyu mwaka, hari ibindi bibazo bijyanye n’abarimu ariko twagiye tugerageza kubishakira umuti hakiri kare ku buryo abanyeshuri babashije kwiga neza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *