Abanyamadini biyemeje gufasha mu gushaka umuti w’ibibazo byugarije umuryango

Sangiza abandi

Abanyamadini batandukanye biyemeje kurushaho gutanga umusanzu wabo, mu gushakira umuti ibibazo byinshi byugarije umuryango.

Imibare yerekana ko nko mu 2019, ingo 8941 zasabye gatanya. Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko abenshi mu batandukanye icyo gihe ari abari barengeje imyaka 15 bashakanye.

Ni ukuvuga ko icyo gihe bari baramaze kubyarana, ku buryo iryo tandukana ryabo ryagize ingaruka kuri abo baziranenge.

Ibibazo by’imiryango isenyuka mu Rwanda byatumye Rev Jeanne D’Arc Muhongayire ukorera umurimo w’Imana mu Itorero Bethesda Holy Church Rwanda, atekereza gutangiza Umuryango yise Healthy Family Ministries, ugamije gufasha mu kubishakira umuti.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, cyitabirwa n’Umushumba mukuru w’amatorero ya Bethesda Holy Church mu Rwanda, Bishop Rugamba Albert, Umushumba wa Diyosezi ya Kigali mu Itorero ry’Angilikani, Musenyeri Nathan Gasatura, abahagarariye inzego za Leta n’abandi.

Rev Muhongayire yavuze ko nk’umuntu wahamagariwe umuryango, yasanze hari icyo yakora agafasha umuryango mu buryo bwagutse.

Nubwo ari ibikorwa basanzwe bagiramo uruhare mu rwego rw’itorero, ngo bifuza no kugera hanze yaryo.

Yavuze ko intego bafite ari ukubaka umuryango ufite ubuzima, utekanye, ushoboye, wubakiye ku ndangagaciro z’Abanyarwanda n’iza Gikirisitu.

Yakomeje ati “Rero ahari urukundo burya hari ubuzima, ni yo mpamvu tuvuga ngo urukundo kuko arirwo umuryango utangiriraho. Urwo rukundo rukomeze mu muryango nk’uko ruhuza babiri, rukabyara imbuto aribo bana, twifuza ko rwagara rukagera ku bana, ku muryango wagutse.”

Yavuze ko umuryango bashaka kubaka ugomba no kuba ufite n’ibiwuhaza.

Rushema Bruce wavukiye mu muryango ufitanye amakimbirane bikaza kugera ubwo se na nyina batandukana, yasangije abitabiriye ibi birori ubuhamya bw’uburyo itandukana ry’ababyeyi be ryamugizeho ingaruka, agatangira kwishora mu biyobyabwenge n’indi myitwarire itari myiza.

Ati “Mfite imyaka umunani twabaga turi kuganira n’abana bagenzi banjye nkababwira ngo ntabwo nzashaka umugore kubera ko nabonaga papa na mama barara barwana, bikangiraho ingaruka, nagera mu ishuri nkirirwa nsinzira. Ntabwo nabashije kwiga neza uko bikwiriye kubera ayo makimbirane yo mu muryango.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, igaragaza ko muri iki gihe umuryango ufite ibibazo bitandukanye bituma ingo zisenyuka.

Birimo amakimbirane, gucana inyuma kw’abashakanye ndetse n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru muri MIGEPROF ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no kurengera Umwana, Umutoni Aline, yavuze ko ibyo byose bigeza ku bwumvikane buke.

Ati “Ubwumvikane buke nibwo bugira ingaruka ndetse hakazamo no kwicana cyangwa hakabamo abiyahura, n’izindi ngaruka nyinshi.”

Umutoni yashimye uruhare rw’amadini n’amatorero ku ruhare akomeje kugira mu gusigasira umuryango mwiza, utekanye kandi ushoboye, binyuze mu bikorwa bifitanye isano n’ukwemera, no gushishikariza abantu by’umwihariko abashakanye kubana mu mahoro.

Rev Jeanne d’Arc Muhongayire yavuze ko yiyemeje gutanga umusanzu we mu kubaka umuryango utekanye kandi ufite ubuzima
Umushumba wa Diyosezi ya Kigali mu Itorero Angilikani, Musenyeri Nathan Gasatura, yavuze ko umuryango ariwo igihugu cyubakiraho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *