Aba-Taliban bakomeje kwigarurira ibice hafi ya byose by’igihugu cya Afghanistan aho kugeza ubu bamaze no gutangaza ko bafashe intara ya Panjshir iherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Kabul.
Aba-Taliban basohoye amashusho abagaragaza bazamuye amabendera muri iyo ntara, nubwo abagize igisirikare cya Afghanistan muri ako gace bavuga ko bakiri mu birindiro bitandukanye kandi biteguye gukomeza guhangana n’aba-Taliban aho umuyobozi w’ingabo asaba abenegihugu muri rusange guhaguruka bakarwanya uwo mutwe.
Hashize ibyumweru bitatu aba-Taliban bafashe ubutegetsi muri Afghanistan, baherukaga mu myaka 2o ishize.
Panjshir yafashwe igizwe n’imisozi n’ibibaya aho ituwemo n’abaturage babarirwa hagati y’ibihumbi 150 na 200.
Intara ya Panjshir iri mu nto zigize Afghanistan ariko ikaba izwiho amateka akomeye kubera imirwano yagiye iyiberamo mu myaka itandukanye.
